RFL
Kigali

Umuziki Nyarwanda wungutse umuhanzikazi mushya wandikiye indirimbo abarimo Ariel Wayz na France Mpundu – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/10/2024 18:10
0


Umuhanzikazi Chacha Imfurikeye ushyigikiwe n’abarimo Producer Muriro ndetse na Director C, yashyize hanze indirimbo nshya, akomoza ku nzozi afite mu muziki nubwo agihura n'imbogamizi zinyuranye we afata nk'amasomo.



Chacha Imfurikeye ni amazina y'ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Imfurikeye Chartine. Ni umunyempano mushya warahuye ubumenyi ku Nyundo aho yasoreje nk’umwanditsi w’indirimbo n’ibijyanye n’injyana mu 2021. Nyuma, nibwo yaje gufunguka abona ko byose yabikora bigashoboka yinjira mu buhanzi gutyo.

Kuri ubu, uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yafatanyije na Ella Rings bise "Riding High". Ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko bagomba gukunda ubuzima bwabo kuko ‘tubaho rimwe kandi Imana iba yaranditse byose niyo igena byose nta mpamvu yo kwicuza.’

⁠Iyi ndirimbo ni iya kabiri akoze nk'umuhanzi gusa na mbere yagendaga akorana n'abahanzi batandukanye abafasha mu kwandika indirimbo. 

Muri abo harimo nka France Mpundu, Ariel Wayz, n'abandi benshi bari kuzamuka neza mu muziki w'u Rwanda.

Akomoza ku mukobwa bakoranye iyi ndirimbo, yasobanuye ko ari inshuti ye biganye, avuga ko yamusangije igitekerezo cy’indirimbo yashakaga gushyira kuri EP (Extended Play) yitegura gushyira hanze mu gihe kiri imbere maze akabimwemerera.

Yakomeje avuga uko yaje gukorana na Producer Muriro ndetse na Director C, aragira ati“Niko kubibwira Producer Muriro w'umuhanga cyane adukorera ibintu byiza hanyuma nza kuyumvisha Director C kuko twari twarakoranye n’indirimbo ya mbere, arayikunda dutegura amashusho yayo.”

Muri rusange abashyize itafari ku ikorwa ry'iyi ndirimbo harimo Director C, Producer Muriro, Ayomerci, Simbi Nailla, Olafdatus, Dawest, n’abandi benshi.

Aganira na InyaRwanda, Imfurikeye yavuze ko umuziki yawutangiye kera cyane kuko ari ibintu yakuranye mu maraso nubwo atigeze anyura mu makorali nk’uko abandi bahanzi benshi bigenda.

Ati: “Rero nawukuriyemo gusa nk'umwuga nawutangiye mu 2023. Njyewe mfite inzozi zo gukora indirimbo zitanga ubutumwa nk'umwanditsi cyane cyane buri 'positive!' Nubwo yaba ibyinitse ariko ikaba ifite igisobanuro runaka."

Yavuze ko kugeza ubu nta Management afite ari gukorana na Producer Muriro ndetse na Director C. 

Nk'umwana w'umukobwa, yavuze ko gukora umuziki ndetse n'ubuhanzi muri rusange bitoroshye muri iki gihe, byumwihariko mu buryo sosiyete ifatamo uyu mwuga ndetse no mu bijyanye n'ubushobozi. 

Gusa nubwo bimeze gutya, Chacha yavuze ko 'buri wese aba afite inshingano Imana yamuremeye agomba gukora ku Isi kandi akazikora neza.'

Yakomeje agira ati: “⁠Imbogamizi ni nyinshi ariko ntekereza ko naryo riba ari ishuri. Nubwo nize umuziki hariya tuba mu kigo rero iyo umuntu asohotse hari irindi shuri ahurira naryo hanze agafunguka amaso.

Njye nta na kimwe nshinja imbogamizi nahuye na zo nyuma yo kwinjira muri bino bintu kuko byatumye ncangamuka kandi na n’ubu ziracyahari ndacyakomeje kwiga.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gihe kiri imbere yifuza kubona abantu banyoterwa no kumva ibihangano bye, ashimangira ko nta muhanzi n’umwe afatiraho urugero ngo yumve ashaka kuba nka we kuko yizera ko buri wese agira urugendo rwe mu byo akora.

Ati: “Hari abahanzi benshi nkunda hano mu gihugu no hanze yacyo ngenda nigiraho utuntu ariko kuba nkabo sinabikunda.”

Yasoje asaba Abanyarwanda by’umwihariko abakunda umuziki gufasha abahanzi bakizamuka bakabatega amatwi, ndetse bakabashyigikira kuko ‘ijya kurisha ihera ku rugo, bo baduteye ingabo mu bitugu nta kabuza ntaho tutagerana.’


Umuhanzikazi Chacha Imfurikeye ni umuhanzikazi mushya wasoreje amasomo y'ubuhanzi ku Nyundo


Yamaze gushyira hanze indirimbo nshya izagaragara no kuri EP yitegura gushyira hanze


Ni indirimbo yahuriyemo n'umukobwa biganye




Nta Management ihoraho arabona ariko ari gukorana bya hafi na Producer Muriro na Director C basanzwe bafasha abahanzi



">Kanda hano urebe indirimbo nshya Chacha Imfurikeye yafatanyije na Ella Rings bise "Riding High"

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND